Frederick Chiluba yitabye imana

Frederick Chiluba Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Frederick Chiluba

Perezida wa kera wa Zambiya, Frederick Chiluba, yitabye imana afite imyaka 68.

Icyahitanye Chiluba ntikiramenyekana ariko hashize imyaka asanzwe afite ibibazo by'umutima.

Amaze kuba perezida muri 1991, Bwana Chiluba yashimwe cyane kubera ukuntu yavuguruye ubukungu na politiki muri Zambiya, byatumye Zambiya iba iguhugu ntagarugero muri demokarasi muri Afurika.

Ariko nyuma yarezwe ko yihanganiye igiturire ndetse amaze kuva k'ubutegetsi, muri 2002 aza no kuregwa ibyaha byo kunyereza umuntungo w'igihugu.

Urukiko rwasanze ari nta cyaha yakoze ariko mu rundi rubanza rwabereye i Londres, urukiko rwamuhamije icyaha cyo kunyereza umutungo.