Urubanza rwa Victoire Ingabire rwasubitswe

Victoire Ingabire
Image caption Victoire Ingabire, umukuru wa FDU inkingi

Urukiko Rukuru rwo mu Rwanda rumaze gusubika ku nshuro ya kabiri urubanza rwa Victoire Ingabire umukuru w’ishyaka rya FDU inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ingabire Victoire yongeye gusaba abacamanza igihe gihagije kugira ngo abashe gutegura neza urubanza we n’abamwunganira.

Yavuze ko ibirego aregwa biri mu kinyarwanda, mu gihe abamwunganira bakoresha ururimi rw’icyongereza bityo hakaba hakenewe kubanza gusemura ibyanditse ku mpapuro 2500 zikubiyemo ibyo birego.

Abacamanza bategetse ko urwo rubanza rwimurirwa taliki 5/09/2011.

Uyu munyapolitike watawe muri yombi mu kwezi kwa 10 umwaka ushize akurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iteterabwoba, ubufatanyacyaha bwo kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero cy’intambara no kubiba amacakubiri.

Ingabire ahakana ibyo aregwa. Akurikiranywe hamwe n’abandi bagabo bane bavugwa kuba barahoze mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR.