Rwanda: Polisi yerekanye abiteguraga guhungabanya umutekano

Ibendera ry'Urwanda
Image caption Ibendera ry'Urwanda

Igipolisi cy'Urwanda kiratangaza ko kimaze gutahura agatsiko k'abantu biteguraga gukora ibikorwa bihungabanya umutekano hirya no hino mu gihugu.

Abafashwe nk'uko beretswe abanyamakuru ni 6 barimo umugore umwe. Baravuga ko bafashwe baje gushakisha abaterankunga mu Rwanda. Ubwo igipolisi cyabamurikiraga abanyamakuru, umukuru muri bo yavuze ko yitwa Norbert Ndereyimana ariko mu ishyamba akaba yitwaga Gaheza.

Ngo afite ipeti rya Coloneli akemeza ko yari akuriye ingabo z'umwami zifuza gucyura abanyarwanda bose zitavanguye zihereye ku mwami Kigeri.

Nk'uko babibwiye abanyamakuru ngo bafatiwe mu mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye by'ukwezi kwa gatanu ngo bakaba bari baje mu Rwanda mu mugambi wo gukusanya inkunga.

Itangazo ryasohowe ku rubuga rwa polisi y'Urwanda rivuga ko abagize aka gatsiko bakorana na General Kayumba Nyamwasa.

Iri tangazo kandi rivuga ko uyu mutwe ufite ibirindiro mu gace ka Binza ya Rutchuru muri Pariki ya Virunga.

Uretse Kayumba hanavuzwe General Emmanuel Habyarimana ndetse na Paul Rusesabagina ku rutonde rw'abaterankunga b'uyu mutwe witirirwa umwami.

Kayumba Nyamwasa yabwiye BBC ko abo bantu atabazi kandi ko ibyo bivugwa ari urwitwazo rwa leta y'Urwanda nkuko ngo yagiye ibigenza ku bandi banyapolitiki batavuga rumwe nayo.