Nyiramasuhuko yakatiwe gufungwa burundu

Nyiramasuhuko Pauline Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Nyiramasuhuko Pauline

Nyiramasuhuko Pauline, wari ministiri w'umuryango n'abategarugori muri leta y'u Rwanda, yakatiwe gufungwa burundu n'urukiko mpuzamahanga ku Rwanda rukorera Arusha-ICTR.

Urwo rukiko rwamenyeshejwe ko Nyaramasuhuko yagize uruhare mu gutegura jenoside no gufata abagore n'abakobwa ku ngufu muri perefegitura ya Butare.

Umuhungu we, Arsene Shalon Ntahobari, nawe yakatiwe burundu.

Abandi bantu bane bari mu rubanza rwitirwe Butare, bakatiwe gufungwa hagati y'imyaka 20 na 35.

Umukuru w'akanama ka leta y'u Rwanda gashinzwe kurwanya jenoside, Jean de Dieu Mucyo yavuze ko ibyo bihano bahawe bikwiriye.

Jean de Dieu Mucyo aravuga ko nubwo urubanza rwatinze kuko rwatangiye mu 2001, ashimira abacamanza baciye uru rubanza ngo kuko bakoze ubushishozi bwiza.