ICC yasohoye urwandiko rwo gufata Gaddafi

Muammari Gaddafi Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Muammari Gaddafi

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasohoye urwandiko rwo gufata Koloneri Muammar Gaddafi, umuyobozi wa Libya.

Umucamanza yavuze hari impamvu zikomeye zemeza ko Koloneri Gaddafi afite uruhare mu byaha byakozwe n'ingabo zishinzwe umutekano nyuma y'imyivumbagatanyo yatangiye mu kwezi kwa 2.

Urwo rukiko kandi rwasohoye izandiko zo gufata Saif, umuhungu wa Gaddafi na Abdullah al-Senoussie, umuyobozi w'iperereza.

Izo zandiko zahotse mu gihe abarwanya Gaddafi batangiye gusatira umurwa mukuru, Tripoli.

Umuvugizi w'inyeshyamba yavuze ko habaye imirwano ikomeye mu nkengero z'umujyi wa Bair al-Gharama uri mu majyepfo y'uburengerazuba bwa Tripoli.