Afurika iranenga Ubufaransa ku myifatire yabwo kuri Libya

Jean Ping Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Jean Ping

Umuyobozi w'umuryango w'ibihugu by'Afurika, Jean Ping, yakemanze icyemezo cy'ubufaransa cyo kugemurira intwaro inyeshyamba zo muri Libya, yavuze gishobora guhungabanya umutekano mu karere kose.

Bwana Jean Ping yabwiye BBC ko kuba indege z'ubufaransa zaragemuriye inyeshyamba intwaro zikazinaga ku buataka bwa Libya ziri mu kirere, bishobora guteza ikibazo nk'ikiri muri Somaliya.

Ubufaransa buremera ko indege zabwo zanaze amatoni 40 y'intwaro mu misozi iri mu majyepfo y'uburengerazuba bwa Tripoli kugira ngo zikoreshwe n'inyeshyamba zirwanya leta ya Koloneri Gaddafi.

Abasesenguzi baravuga ko icyo gikorwa gishobora kuba kinyuranye n'icyemezo cy'umuryango w'abibumbye kibuza kugemurira intwaro Libya.