Sudan: BBC yegeze mu cyumba kicirwagamo abantu

inzu yo kwiciramo abantu mu mujyi wa Juba
Image caption inzu yo kwiciramo abantu mu mujyi wa Juba

Mu gihe Sudani y'amajyepfo yatangiye imyiteguro y'ubwigenge bwayo muri ki cyumweru, BBC yashoboye kugera mu cyumba cyakoreshwaga mu gushyira ku ngoyi no kwica abakekwaga ko bari bashyigikiye inyeshyamba, icyo cyumba bagihaye izina ry'irihimbano rya "White House."

Icyo cyumba cyakoreshejwe na leta ya Sudani mu ntambara n'inyeshyamba zo muri Sudani y'amajyepfo.

Inzu iri mu mujyi wa Juba, umurwa mukuru wa Sudani y'amajyepfo, niyo yari irimo icyicaro cyo gushyira ku ngoyi no kwica abantu bakekwaga ko bari bashyigikiye inyeshyamba.

Umunyamakuru wa BBC yabonye amapingu anagagana ku gisenge n'ibishishwa by'amasasu bifite umugese biri hasi.

Ntabwo umubare w'abantu biciwe muri icyo cyumba uzwi ariko umusirikare mukuru wo muri Sudani y'amajyepfo yavuze ko bashobora kugera mu bihumbi.