Ubwigenge bwa Sudani yepfo

Umunyasudanikazi afite ibendera rya Sudani yepfo Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Umunyasudanikazi afite ibendera rya Sudani yepfo

Imyiteguro irakomeje mu gihe hasigaye amasaha make kugira ngo Sudani yepfo ibone ubwigenge.

Umunyamakuru wa BBC uri mu murwa mukuru Juba aravuga ko amaradiyo yaho arimo guhitisha indirimbo yubahiriza igihugu gishya.

Abashyitsi batumiwe mu birori by'ubwigenge bakomeje kugera i Juba, umurwa mukuru wa Sudani yepfo.

Rebecca Garang, umugore wa John Garang warahaniye ubwigenge bw'icyo gihugu yatangaje ko abanyaSudani yepfo nta kibazo bafitanye n'abanyaSudani ya ruguru ahubwo ko bagifitanye na leta yaho gusa.

Hagati aho Leta zunze ubumwe z'amerika zasabye leta ya Sudani kureka ingabo za ONU zubahiriza amahoro kuguma mu majyaruguru nubwo abategetsi ba Sudani ya ruguru bakomeje kuvuga ko bazabirukana bakava muri leta za Kordofan yepfo na Blue Nile za Sudani ya ruguru.