Umuvandimwe wa Perezida Karzai yarashwe

Ahmad Wali Karzai Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Ahmad Wali Karzai

Umuvandimwe wa Perezida Hamid Karzai wa Afghanistan yarasiwe mu rugo rwe i Kandahar.

Ahmad Wali Karzai yahitanywe n'umuyobozi w'umurwi ushinzwe umutekano we bari bamaranye igihe kirekire.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru i Kabul, perezida Karzai yavuze ko buri muryango muri Afghanistan wahuye n'akababaro nkako.

Umutwe wa Taliban wavuze ko ariwo wagabye icyo gitero.

Uwo mutwe wavuze ko icyo ari igikorwa gikomeye wagezeho mu gihe cy'imyaka 10.

Ahmad Wali Karzai yari umunyapolitiki ukomeye wayoboraga akanama k'intara ya Kandahar.

Yaregwaga kugira uruhare mu bikorwa bidasobanutse birimo ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge na ruswa, ariko we yabihakanaga.