Perezida Karzai yashyinguye umuvandimwe we

Hamid Karzai mu muhango wo gushyingura umuvandimwe we Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Hamid Karzai mu muhango wo gushyingura umuvandimwe we

Perezida Hamid Karzai wa Afghanistan, yayoboye imbaga y'abantu bitabiriye umuhango wo gushyingura umuvandimwe we, Ahmad Wali Karzai, warashwe n'umukuru w'abashinzwe umutekano we.

Uwo muhango wabereye mu murenge wabo uri mu majyepfo y'icyo gihugu.

Perezida Karzai yarize maze ajya hejuru y'imva asoma umuvandimwe we ku gahanga.

Ahmad Wali Karzai yari mu bantu bakomeye cyane mu majyepfo y'igihugu cya Afghanistan.

Umuyobozi w'intara ya Helmand, Gulab Mangal, yarusimbutse ubwo yari mu nzira agana kurim uwo muhango wo gushyingura Ahmad Wali Karzai.

Bari bateze igisasu ku muhanda yanyuzemo ariko Gulab Mangal ntacyo yabaye.