Igisasu cyahitanye 3 mu musigiti i Kandahar

Umuhango wo gushyingura murumuna wa perezida Karzai Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Umuhango wo gushyingura murumuna wa perezida Karzai

Igitero cy'umwiyahuzi mu musigiti wo mu majyepfo ya Afghanistan cyahitanye abantu 3 bari mu muhango wo gusengera murumuna wa perezida Hamid Karzai wahitanywe n'uwari ushinzwe umutekano we.

Hari amakuru avuga ko umwiyahuzi yaturikije ibisasu byari bihishe mu gitambaro yari yambaye mu mutwe ubwo yari ageze ku muryango.

Andi makuru aravuga ko uwo mwiyahuzi yari agamije guhitana umukuru w'akanama k'abayisilamu mu ntara ya Kandahar, Hekmatullah Hekmat. uri mu abapfuye.

Icyo gisasu giturika, barumuna ba perezida Karzai 4 n'umuyobozi w'intara ya Kandahar nabo bari muri uwo musigiti.

Ahmad Wali Karzai, murumuna perezida Karzai, yarashwe kuwakabiri w'iki cyumweru.