Imfungwa za Arusha zatangiye kwiyicisha inzara

Abacamanza b'urukiko Arusha
Image caption Abacamanza b'urukiko Arusha

Imfungwa 25 zifungiwe ku rukiko rw'umuryango w'abibumbye ruri Arusha zatangiye kwiyicisha inzara zamagana icyemezo cy'urukiko cyo kohereza Pasteri Jean Uwinkindi kujya kuburanira mu Rwanda.

Inyandiko yashyizweho umukono n'imfungwa 24, iravuga ko izo mfungwa ziyemeje gushyikira Uwinkindi watangiye kwiyicisha inzara tariki 13, agaragaza ko atemera icyemezo cyo kujya kuburanira mu Rwanda.

Izo mfungwa ziravuga ko Nyirinkindi adashobora kurenganurwa n'inkiko zo mu Rwanda kuko n'ubundi yari yarahunze icyo gihugu.

Izo mfungwa kandi ziramagana icyemezo cyo gufungira Nyinkindi mu mwiherero kuva aho atangarije ko atangiye kwiyicisha inzara.

Ariko umuvugizi w'urukiko yabwiye BBC ko Nyirinkindi yashyizwe mu mwiherero kugira ngo abaganga bashobore kumukurikiranira hafi.