Abanyaburayi n'abarabu bemeye inyeshyamba zo muri Libya

Abashyigikiye inyeshyamba zo muri Libya Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Abashyigikiye inyeshyamba zo muri Libya

Ibihugu by'uburayi n'abarabu byemeye ku mugaragaro ko umutwe w'inyeshyamba wo muri Libya-National Transitional Council- ko arirwo rwego rw'ubutegetsi rwemewe muri Libya.

Ibyo biravuga ko umutungo wa Libya wari warafatiriwe n'amahanga ungana n'amadolari miliyari 30 ushobora gufungurwa ugakoreshwa n'uwo mutwe w'inyeshyamba.

Umunyamakuru wa BBC ukorera muri ministeri y'ububany n'amahanga y'amerika aravuga ko ibyo bigiye gutuma inyeshyamba zigirirwa icyizere kandi zibona umutungo wo gukoresha.