Igitero ku ngoro ya Perezida wa Guinée

Perezida Alpha Condé
Image caption Perezida Alpha Condé

Abantu bitwaje intwaro zikomeye mu ijoro ryakeye bagabye igitero ku ngoro y'umukuru w'igihugu cya Guinée - Alpha Condé.

Umukuru w'igihugu ntacyo yabaye ariko ingoro ye yononekajwe cyane n'amasasu y'imbunda za mitarayeze n'imbunda zirasa ibisasu bya roketi.

Abashinzwe kurinda umukuru w'igihugu babashije gukumira icyo gitero ariko kugeza ubu abakigabye ntabwo bari bamenyekana.

Alpha Condé yafashe ubutegetsi mu kwezi kwa cumi na kabiri k'umwaka ushize nyuma yaho atsindiye amatora ya mbere yakozwe hakurikije amahame ya demokarasi kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge.

Mu ngamba Perezida Condé yihaye agifata ubutegetsi harimo kuvugurura inzego z'umutekano n'iza gisirikare.

Amateka y'igihugu cya Guinée yaranzwe na za coup d'état zagiye ziba izindi zikaburizwamo.