Intumwa za Gaddafi zabonanye n'abategetsi b'Amerika

Umuvugizi wa leta ya Libya Moussa Ibrahim Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Umuvugizi wa leta ya Libya Moussa Ibrahim

Ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Leta zunze ubumwe z'amerika iremeza ko abategetsi b'Amerika bagiranye ibiganiro mbonankubone n'intumwa zihagarariye Col Muammar Gaddafi.

Abanyamerika baravuga ariko ko iyo nama itari iy'imishyikirano ahubwo ko yari igamije kubwira izo ntumwa ku buryo bwumvikana kandi budakuka ko umukuru wa Libya, Colonel Gaddafi, agomba kurekura ubutegetsi.

Hagati aho inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwo muri Libya ziratangaza ko ubu arizo zigenzura umujyi wa Brega ukize cyane kuri petroli.

Ariko leta ya Libya ibyo irabihakana, ikavuga ko ingabo zayo arizo zikigenzura uwo mujyi kandi ko zahiciye inyeshyamba zirenze 500.