Abavugwa mu kumviriza telefoni babajijwe

Rupert Murdoch Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Rupert Murdoch

Abagize inteko nshinga mategeko y'Ubwongereza bumvise ubuhamya ku kibazo cy'ukuntu ibinyamakuru by'umuherwe Ropert Murdoch, byumvirizaga amatelefoni mu buryo butemewe n'amategeko.

Icyo kibazo cyatumye havuka ibibazo bikomeye hagati y'abanyamakuru, abanyapolitiki na polisi.

Abagize inteko bahamagaje Bwana Murdoch n'umuhungu we, James na Rebekah Brookes wari wari uhagarariye ibikorwa bya Murdoch mu Bwongereza.

Uyu mugabo yabwiye abadepite ko atari we ugomba kubazwa amafuti yakozwe n'ikinyamakuru News of the world yemeza ko cyari gifite gusa rimwe ku ijana mu bigize ibikorwa bye by'ubucuruzi ku isi yose.

Mu babajijwe kandi harimo Paul Stephenson wari umupolisi mukuru mu Bwongereza na John Yates wari umwungirije, abo abagabo bombi beguye muri iki cyumweru n'ubwo bahakana ko bakoze icyaha.