Muri Malawi hapfuye abantu 8

Prezida Bingu wa Mutharika
Image caption Prezida Bingu wa Mutharika

Umukuru wa Malawi Bingu wa Mutharika yanze icyifuzo cy'abamusaba kuva ku butegetsi nubwo hari abantu bagera k'umunani bamaze kugwa mu myigaragambyo yo kurwanya leta imaze iminsi ibiri ibera muri Malawi.

Prezida Mutharika yavuze ko ntagisubizo kizava mu midugararo kandi ko we yiteguye kuganira n'abatavuga rumwe nawe.

Abo bantu baguye mu mujyi wa Mzuzu uri mu majyaruguru y'igihugu.

Umunyamakuru wa BBC uri i Lilongwe ku murwa mukuru wa Malawi, aravuga ko abantu barimo kujugunya amabuye ku mazu ya leta no ku mamodoka.

Ejo iyi myigaragambyo yabaye hirya no hino mu gihugu nubwo urukiko rwari rwayibujije