Icyogajuru Atlantis kigiye mu kiruhuko

Icyogajuru Atlantis
Image caption Icyogajuru Atlantis

Icyogajuru cy'abanyamerika, Atlantis, cyageze ku isi amahoro mu rugendo rwacyo rwa nyuma mu kirere.

Cyaguye ku kigo cha Kennedy Space Centre kiri i Florida mu rukerera.

Umuderevu mukuru wacyo, Chris Ferguson, yavuze ko nyuma y'imyaka 30, ibyogajuru by'amerika byashyizeho amateka mashya y'ikirere.

Mu kazi byakoze harimo gushyira amagana ya za "satellite" mu kirere byanafashije mu mu kubaka ikigo mpuzamahanga cy'ubushakashatsi bw'ikirere.

Ariko n'inkuru idashimishije ku kigo cya NASA kuko gihagaritse akazi, abakozi bacyo ibihumbi 4 guhera ejo bazatakaza akazi kabo.

Ibikorwa byo mu kirere by'abanyamerika mu gihe kiri imbere bizajya bikorwa n'ibyogajuru by'abarusiya kugeza igihe Amerika izatangira kubikora mu rwego rw'ubucuruzi.