Impanuka y'indege muri Maroc

Ikarita ya Maroc
Image caption Ikarita ya Maroc

Indege ya gisirikare yo muri Maroc yagize impanuka igonze umusozi mu majyepfo y'icyo gihugu.

Igisirikare cya Maroc kiravuga ko abantu 78 baguye muri iyo mpanuka abandi 3 barakomereka cyane mu gihe iyo indege yageragezaga kugwa ku kibuga kiri hafi y'amajyaruguru y'intara ya Sahara y'uburengerazuba hafi y'umujyi wa Geulmim.

Abantu 81 nibo bari muri iyo ndege yo mu bwoko bwa Hercules C-130: abantu 9 muri bo bari abakozi b'iyo ndege, abasirikare 60 n'abasivili 12.

Imirambo 42 niyo imaze kuboneka mu gihe bagishakisha abandi.

Igisirikare kiravuga ko iyo mpanuka yatewe n'ikirere cyari kimeze nabi.