Impanuka y'ubwato muri RDC

Abategetsi bo mu Republika iharanira demokarasi ya Congo baratangaza ko babashije kubona imirambo 80 y'abagenzi barohamye mu mpanuka y'ubwato yabereye mu ruzi rwa Tshuapa mu ntara ya Equateur ejobundi ku wa gatatu.

Abantu bagera ku 100 nibo babashije kurokoka ariko hari abandi benshi batazi iherezo ryabo.

Ubwato bari barimo bwari butwaye abantu barenze 200 igihe bwagonganaga n'ubundi bwato maze burarohama.