Buruseri:Inama y'abatavuga rumwe na leta y'u Rwanda

Inama ya FDU INKINGI na RNC i Buruseli
Image caption Inama ya FDU INKINGI na RNC i Buruseli

I Buruseli mu Bubirigi, ejo habereye inama yahuje Abanyarwanda bakomoka mu mitwe inyuranye ikorera mu Buhungiro.

Iyo nama yemeje ko imitwe ikorera mu mhanga ingomba gufatanya mu gihundura mu mahoro politiki y'ishyaka FPR kugira ngo u Rwanda rugire amahoro arambye.

Itangazo ryasohowe nyuma y'iyo nama riravuga ko iyo nama yitabiriwe n'abantu bagera kuri 500.

Muri iyo nama hemejwe ko iyo imitwe izarwanya icyemezo cyo kwambura ubuhunzi giteganywa kuzigwa mu nama izabera i Geneve.

Iyo nama yabereye mu mutekano ukomeye wubahirijwe na polisi yo mu Bubirigi.