Igikombe cy’isi cy’abari munsi y’imyaka 20

Cheick Fantamady Diarra Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Cheick Fantamady Diarra wo mu ikipe ya Mali

Amakipe ya Mali na Cameroun yombi yaraye atsinzwe mu mikino y’igikombe cy’isi cy’abari munsi y’imyaka 20 mu mupira w'amaguru.

Mu itsinda rya mbere, ikipe ya Mali ntiyashoboye kwihagararaho imbere ya Colombia yakiriye iyi mikino kuko yatsinzwe 2-0.

Igitego cya mbere cya Colombia cyabonetse mu gice cya mbere cyinjijwe na Josee Valencia na ho icya kabiri cyabonetse ku munota wa nyuma w’’umukino gitsindwa na James Rodriguez bityo Colombia ikomeza mu cyiciro gikurikira.

Colombia ni yo iyoboye itsinda n’amanota 6, nyuma y’imikino 2.

Africa yepfo iri ku mwanya wa kabiri ikagira amanota 3 kimwe n’Ubufransa buza ku mwanya wa 3 n'amanota 3 naho Mali ikaba iza ku mwanya wa kane ari wo wanyuma.

Nyuma y’imikino 2, nta nota na rimwe iratahana.

Kugira ngo igihugu cya Mali kibe cyabona amahirwe yo kurenga umutaru birasaba ko cyatsinda Ubuafransa ibitego bitari munsi ya 4-0.

Ikindi gihugu gihagarariye umugabane w’Africa ni Cameroun nayo yatahiye aho nyuma yo gutsindwa na Portugal 1-0.

Cameroun ni iya nyuma muri iri tsinda rya 2 ikaba ifite inota rimwe gusa.

Portugal ya mbere ifite amanota 4 nyuma y’imikino 2 na ho ku mwanya wa kabiri w’iri tsinda hakaba hariho New Zealand yo ifite amanota 2 kimwe na Uruguay ya gatatu.