Ubuhinzi: Zimbabwe "yahombye miliyoni $12"

Perezida Robert Mugabe Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Perezida Robert Mugabe

Ishyirahamwe ry'abahinzi muri Zimbabwe riravuga ko kuva leta yatangira politiki yo gufata amasambu y'abazungu muri 1999 igihugu cyahombye miliyoni $12 angana n'umusaruro wagombaga kuva muri ayo masambu.

Iryo shyirahamwe riravuga ko ubungubu umusaruro uboneka ungana na 1/3 by'umusaruro wabonetse mu 1999.

Umukuru w'iryo shyirahamwe, Deon Theron, yatangaje ko ababyungukiyemo cyane ari abanyapolitiki bo mu rwego rwo hejuru n'abagize inzego zishinzwe umutekano mu gihe Perezida Robert Mugabe n'umuryango we bafite amasambu 39.

Ku rundi ruhande, umubare uri munsi wa rimwe ku ijana by'abakozi bakoraga mu masambu y'abazungu n'imiryango yabo nibo bahawe amasambu hakurikijwe poltiki y'ivugururwa ry'ubutaka.