Major Gerard Ntashamaje yaratahutse

Major Ntashamaje yatahutse mu Rwanda
Image caption Major Ntashamaje yatahutse mu Rwanda

Umwe mu basirikare barwanyirizaga ubutegetsi bw’u Rwanda mu buhungiro yagarutse mu gihugu avuye mu bubiligi. Gerald Ntashamaje wahunze afite ipeti rya Major yari umusirikare mu ngabo za RPF ( later RDF).

Yari amaze imyaka 10 mu buhungiro aho yifatanije n’imitwe inyuranye y’abarwanya ubutegetsi bwa Kagame.

Avuga ko yatahutse nyuma yo gusaba imbabazi umukuru w’igihugu kandi ko Prezida Kagame yazimuhaye.

Major Ntashamaje avuga ko yicuza impamvu byamutwaye imyaka myinshi mbere yo gufata icyemezo nkicyo.

Ntashamaje yahakanye amakuru avuga ko yaguzwe na leta y'u Rwanda kugirango atahuke dore ko yari mu mitwe irwanya leta y'u Rwanda ikorera hanze