Solomon Mujuru yishwe n'umuriro iwe

Solomon Mujuru yaguye iwe Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Solomon Mujuru yaguye iwe

Abategetsi bo muri Zimbabwe baravuga ko umwe mu bantu bakomeye mu gihugu, Solomon Mujuru yapfuye yishwe n'umuriro wafashe inzu ye yari mu giturage.

Bwana Mujuru yabaye icyegera cy'inyeshyamba zashyize Robert Mugabe ku mubutegetsi mu 1980.

Abanyamakuru bariyo baravuga ko yari umuntu ukorera inyuma ariko ko ariwe wagize uruhare rukomeye mu guhuza impande zirwanira ubutegetsi muri Zimbabwe.

Umugore we Joice Mujuru nawe n'umwana w'umwe mu byegera 2 by'umukuru w'igihugu.

Bwana Mujuru yari mu bayoboye imishyikirano yo hasi yahuje ishyaka riri ku butegetsi Zanu PF na MDC rwa Morgan Tsvangirai.