Uburyo bushya mu rukiko rw'ikirenga

Ibishya mu rukiko rw'ikirenga mu Rwanda
Image caption Ibishya mu rukiko rw'ikirenga mu Rwanda

Mu Rwanda, Urukiko rw’ikirenga rwatangije gahunda yo gushyikiriza ibirego inkiko hakoreshejwe internet.

Ubwo buryo bwitwa (Electronic Filing System) ngo bufite ibyiza byinshi ugereranyije n’uko ibintu byari bisanzwe cyane cyane ku mafaranga n’umwanya.

Ubu buryo nibutangira, ngo umuntu azajya agera ku rukiko ari uko aje kuburana gusa.

Icyiciro cya mbere cy’ubu buryo bw’ikoranabuhanga kizatangirana n’inkiko nkeya zo muri Kigali, gitangire mu kwezi gutaha. Icyo kikazagaragaza ibibazo n’inzitizi z’ubu buryo mbere yo kubukwirakwizwa mu nkiko zose z’u Rwanda.

Uzajya atanga ikirego, azajya ahita yakira ubutumwa bwemeza ko ikirego atanze cyakiriwe. Ku baturage bari barazahajwe n’ingendo iki gishobora kuba ari igisubizo.

Charles Kariwabo, ni umuvugizi w’inkiko mu Rwanda. Yabwiye BBC ko inyungu ari nyinshi cyane cyane kuri abo baturage baturukaga kure.

Kuba hakiri umubare munini w’abaturage badasobanukiwe n’iby’ikoranabuhanga, ngo iyi si imbogamizi, kuko abikorera basanzwe batanga services za internet babyifuza bazabihugurirwa bityo bakajya bafasha abaturage hirya no hino mu gihugu gutanga ibirego byabo binyuze muri za cyber cafes.

Ibyo ngo bikaba bifite ikindi bizungura kuri business y’abikorera.

Urwego rw’ubutabera mu Rwanda rurateganya ko ubu buryo buzajya bukora iminsi yose, amasaha 24/24.

Ubu buryo nibutangira, ibibazo byose bishobora kubazwa bikanasubizwa, ndetse abantu bakohereza impapuro bishyuriyeho amagarama y’imanza muri iyo nzira, ku buryo umuntu azajya agera ku rukiko ari uko aje kuburana gusa.

Uretse ibyo, ubu hagiye gutangira mu kwezi gutaha iburanisha rikoresheje amashusho abantu batari kumwe (video conference).

Ku badatanga ibirego ariko bifuza kumenya ibikorwa n’inkiko na bo bateganyirijwe urubuga bazajya basangaho amakuru yose arebana n’imanza na gahunda yazo.