P.C.Mbonimpa yitabye ubushinjacyaha

Abantu bakomeje kwicwa mu Burundi
Image caption Abantu bakomeje kwicwa mu Burundi

Mu Burundi rimwe mu shyirahamwe aharinara agateka ka zina muntu APRODH ryemeza ko kuva mu kwezi kwa gatanu hamaze kwicwa abantu barenga ijana na 20.

Ibyo umukuru w’iryo shyirahamwe Pierre Claver Mbonimpa yabivuze avuye guhatwa ibibazo n'umushinjacyaha wa Bujumbura kubyo yavuze ko haba ndetse hari urutonde rw'abantu bagomba kwicwa, umugambi wiswe n’izina SAFISHA.

Umukuru wa APRODH avuye kubonana n'umushinjacyaha yabwiye abanyamakuru ko yagiye anitwaje n'amafoto y'abapfuye kugirango agaragaze ko ibyo bintu biriho.

Yavuze ko yakomeje gusaba ko ibyo bintu byakurikiranwa kugirango hatagira undi muntu wicwa.