Umusivili wishwe n'ingabo z'Ubwongereza

Baha Mousa n'umuryango we Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Baha Mousa n'umuryango we

Iperereza ryigenga ryemeje ko abasirikare b'ubwongereza bari muri Iraq bakubise umusivili kugeza ubwo apfa nta mpamvu igaragara bafite kandi babikorana ubugome bukabije.

Umukuru w'akanama kakoze iryo perereza, Sir William Gage, avuga ko igikorwa cyo gukubita igihe kirekire byakorewe kuri Baha Mousa n'izindi mfungwa 9 mu mujyi wa Basra muri 2003 cyasigiye ingabo z'ubwongereza igisebo gikomeye.

Yavuze ko igisirikare kitakoze akazi kazo neza kandi ko abasirikare bo mu rwego rwo hejuru bagombye kuba barakoze uko bashoboye kugirango baburizemo iryo kubitwa rya Baha Mousa kugeza aho agiriye ibikomere bigaragara 93.

Ku rundi ruhande ariko, iryo perereza nta gihamya ryabonye ko hari umuco w'ubugizi bwa nabi mu basirikare b'abongereza bari mu mujyi wa Basra wo muri Iraq.