Prezida Kagame mu Bufaransa

Prezida Kagame mu Bufaransa
Image caption Prezida Kagame mu Bufaransa

Umukuru w'u Rwanda Paul Kagame, ubu uri mu rugendo mu Bufaransa, yahuye n'ibibazo byerekeranye n'ihohoterwa ry'agateka ka kiremwa muntu mu Rwanda.

Abo mu muryango Human Rights Watch bamubajije ibibazo by'abanyapolitike n'abanyamakuru bafunzwe mu Rwanda.

Prezida Kagame yavuze ko ibyo bibazo atabizi, arega Human Rights Watch ko yananiwe kwemera ko hari ibintu byiza biri gutera imbere mu Rwanda.

Prezida Kagame yanasangiye na mugenzi w'u Bufaransa, Nicolas Sarkozy.

Umushikiranganji w'imibano n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo yabwiye BBC Gahuzamiryango ko abo bategetsi bombi baganiriye ibintu byinshi birimo guteza imbere isubukurwa ry'umubano ryabaye mu mwaka w'i 2009.

Ngo banaganiriye uburyo ibihugu byombi byagirana ikizere, bikanakorana mu bucuruzi no mu bindi bibazo bivugwa kw'isi.

Mushikiwabo ariko yavuze ko leta y'u Rwanda idashobora gukuraho icyegeranyo cya Mucyo ngo kuko ntawasiba amateka

Hagati aho hari imyigaragambyo yo kwamagana Prezida Kagame mu Bufaransa yakozwe n'abanyarwanda bari bifatanije n'abanyecongo.

Abo banyarwanda bakaba bari barimo abahoze ari abanyapolitike mu Rwanda nka Faustin Twagiramungu wari umushikiranganji wa mbere, General Emmanuel Habyarimana wari umushikiranganji w'ingabo n'abandi bo mu mitwe irwanya leta ya Kigali nka RNC na FDU INKINGI.