Imirwano igeze Bani Walid na Sirte

Ibitero i Bani Walid na Sirte
Image caption Ibitero i Bani Walid na Sirte

Ingabo zishyigikiye leta y'inzibacyuho ya Libya zinjiye mu mujyi wa Bani Walid ariko zahuye n'urugamba rutoroshye rw'ingabo zirwanira Colonel Gaddafi.

Umunyamakuru wa BBC uri kumwe n'izo ngabo yavuze ko ubu ziri kugerageza kwinjira mu mujyi rwagati, ahantu hasigaye bimwe mu birindiro bikomeye bya Colonel Gaddafi.

Itariki ntarengwa yari yarahwe abaturage kuba bavuye mu mujyi wa Bani Walid yarangiye uyu munsi mugitondo.

Hagati aho izo ngabo za leta y'inzibacyuho zatangiye kubaga igitero kuwundi mujyi wa Sirte, amakuru aturukayo akavuga ko imirwano iri kubera ku kibuga cy'indege.