Urubanza rwa Rugambage mu rw'ikirenga

Jean Leonard Rugambage
Image caption Jean Leonard Rugamgage

Urukiko rw’ikirenga mu Rwanda rwagize umwere umwe mu baregwa urupfu rw’umunyamakuru Jean Leonald Rugambage na ho undi agabanyirizwa ibihano .

Urukiko rukuru rwari rwategetse ko abaregwa bombi bafungwa burundu mbere y’uku bajuririra uru rw’ikirenga.

Ubwo uyu munyamakuru yaraswaga umwaka ushize ,umwe mu bafashwe yemeye icyaha avuga ko yabikoze agamije kwihorera mu gihe hari abandi batunze agatoki ubutegetsi bwo mu Rwanda .

Icyemezo cyafashwe abaregwa bombi batari mu cyumba cy’urukiko cyahanishije igifungo cy’imyaka 10 uwitwa Didace Nduguyangu wemereye urukiko ko ari we wishe Jean Leonard Rugambage .

Iki gihano ni gito ugereranije n’icyo gufungwa burundu yari yakatiwe n’urukiko rukuru .Umucamanza yavuze ko agabanije iki gihano kubera ko uregwa yemeye iki cyaha kandi anagisabira imbabazi mu rukiko .

Indi ngingo yashingiweho ni iy’uko Nduguyangu yakoze iki cyaha kubera agahinda k’abo mu muryango we bishwe muri Genocide kandi akeka ko Rugambage yabigizemo uruhare . Undi wavugwaga mu rupfu rwa Rugambage ni umupoilisi Antoine Karemera na we wari wasabiwe gufungwa burundu ariko akaba atari muri gereza .

We yagizwe umwere urukiko rw’ikirenga trukavuga ko rwasanze nta kimenyetso na kimwe kigaragaza uruhare rwe mu rupfu rwa Rugambage . Mu rukiko rukuru Nduguyangu yari yavuze ko yatumwe na Keremera kwica uyu munyamakuru ariko ngo akaba yaragaragaje kwivuguruza cyane mu mvugo ze .

Mu bujurire Nduguyangu yari yasabye kubanyirizwa igihano kandi hakabaho n’isubikagihano ariko urukiko rw’ikirenga rukaba rwategetse ko iyi myaka yose ayirangiriza muri gereza . Jean Leonald Rugambage wari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi yishwe mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize arasiwe iwe k u irembo ubwo yari atashye .

Abo bakoranaga ndetse n’imiryango imwe irengera ikiremwamuntu bashyize mu majwi Leta y’U Rwanda bavuga ko ifite uruhare muri ubu bwicanyi kuko zimwe mu nyandiko z’uyu munyamakuru zanengaga ubutegetsi . Uruhande rwa Leta rwo rwavuze ko nta nyungu rwari rufite mu guhitana uyu munyamakuru .

Kuri ubu Ikinyamakuru Umuvugizi ntikikibarizwa ku isoko nyuma yo guhagarikwa no gukurikiranwa mu nkiiko kiregwa urutonde rurerure rw’ibirego birimo icyo gusebya abategetsi bakuru b’igihugu.