Umukinnyi wa film Bamporiki Edouard

Bamporiki Edouard ahabwa igikombe na Jannette Kagame
Image caption Bamporiki Edouard ahabwa igikombe na Jannette Kagame

Umunyarwanda Edouard Uwayo Bamporiki ukina amafilimi ari muri Turukiya mw'irushanwa bise the Crime and Punishment Film Festival, riha udushimwe abantu bakina za cinema ku bwicanyi bwibasira ikiremwa muntu, ubwicanyi bubera mu ntambara, genocide n'ifata ku ngufu ry'abari n'abategarugore.

Bamporiki yagiye guhagararira filimi yakinnye bita KINYARWANDA igaragaza uruhare rwa Islam muri genocide yabaye mu Rwanda mu 1994.

Yerekana uko abayisilamu bemereye abakristu guhungira mu misigiti, bamwe bagasenga nk'abakristu abandi bagasenga nk'abayisilamu hamwe.

Iyi filimi kandi irerekana ukuntu abantu bahungiye muri hotel Mille Collines bakanga kwakirwa kubera ko badafite amafaranga.

Iyi filimi kandi irerekana ukuntu abantu bakoze genocide bihannye, basaba imbabazi z'ibyo bakoze.

Bamporiki Edouard ari kumwe n'umunyamerika Cassandra Freeman bakinannye iyo filimi.

Ubu iyo cinema hamwe n'izindi ziri kwerekanwa muri Turukiya, bakazatoranyamo izabona icyo gihembo