Agathe Habyarimana yatsinze urubanza

Agathe Habyarimana Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Agathe Habyarimana

Urukiko rw'ubujurire rwo mu Bufaransa rwanze icyifuzo cy'u Rwanda cyo kwohereza Agathe Habyarimana mu Rwanda kubera ibirego bya genocide.

Umupfakazi w'uwahoze ari umukuru w'u Rwanda Habyarimana Juvenal, amaze imyaka irenga 15 aba mu Bufaransa, akaba aregwa uruhare yagize mw'itegurwa rya genocide n'ibyaha byakorewe inyoko muntu.

Umushinjacyaha w'Ubufaransa yamaganye icyo cyifuzo cyo kumwohereza mu Rwanda avuga ko ibirego aregwa bidafite ishingiro.

Uburanira Agathe Habyarimana Me Philippe Meihac yabwiye BBC ko Agathe yishimiye cyane icyo cyemezo cy'urukiko rw'ubujurire kandi ko yifuza ko inkiko z'u Bufaransa zamuha uburenganzira bwo kuba mu Bufaransa.

Umushikiranganji w'ubutabera w'u Rwanda Tharcisse Karugarama we yabwiye BBC ko bitamushimishije ariko ko bemera icyemezo gifashwe n'urukiko rwemewe.

Karugarama yavuze ko urukiko rwo mu Bufaransa rutakagombye kuvuga ko rwanze icyo cyifuzo cy'u Rwanda kuko nta bimenyetso bifatika birega Agathe ngo kuko batigeze bamuburanisha mu mizi.

Karugarama yavuze kandi ko bazaca mu nzira zose z'ubucamanza kugirango bageze Agathe Habyarimana imbere y'ubucamanza kubera ibyaha bikomeye aregwa.

Leta y'u Rwanda yatanze ikirego cyo gufata Agathe Habyarimana akoherezwa mu Rwanda mu kwezi kwa 10 k'umwaka w'i 2009.