FDLR ngo yafashe ikibuga cy'indege cy'i Shabunda

Abarwanyi ba FDLR biteguriye gutahanwa mu Rwanda mu 2005 Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abarwanyi ba FDLR biteguriye gutahanwa mu Rwanda mu 2005

Muri Kongo Kinshasa mu karere ka Shabunda, abayobozi baho n'amashyirahamwe ategamiye leta bavuga ko abarwanyi ba FDR bafashe ikibuga cy'indege cya Changombe.

Icyo kibuga cya Changombe kiri mu gace ka Baliga, kimaze ibyumweru bibili kigenzurwa n'abarwanyi ba FDLR.

Amakuru yatangajwe na Louis Boboto, umuyobozi w'akarere ka Shabunda, avuga ko abo barwanyi ba bashinze umutwe w'abarwanyi bayobowe n'umwe ufite ipeti rya capitaine.

Ngo basaba umusoro ungana amadolari 100 kuri buri ndege yose iguye kuri icyo kibuga mbere yo gupakurura ibicuruzwa yikoreye.

Abaturage nabo ngo batangishwa imisoro mbere yo gupakira ibicuruzwa bijyanwa mu migi ya Bukavu cyangwa Goma.

Aya makuru yemejwe kandi n'imiryango itagengwa na leta ikorera muri ako karere irimo n'ishyirahamwe riharanira ikiremwa muntu CADHOM.

Iryo shyirahamwe ryatangaje ko ibirombe biri muri ako gace byose bigenzurwa n'abo barwanyi ba FDLR, ngo bacukura bakanacukuza gasigiriti, zahabu na coltan, amabuye agwiriye muri ako gace ka Baliga.

Ingabo za leta ziri he?

BBC yashatse kumenya niba nta ngabo za leta ziri muri ako gace karimo icyo kibuga cya Changombe, tuvugana na Col Jean Marie Kazarama, umuvugizi w'ibikorwa bya gisirikare Amani Leo.

Yadutangarije ko ata ngabo za leta zibarizwa muri ako gace; gusa ntiyemeje niba ikibuga cya Changombe kiri mu maboko y'abarwanyi ba FDLR.

Ariko Col Kazarama yavuze ko amakuru atangwa n'inzego zibanze z'akarere ka Shabunda ariyo y'ukuri kuko we ari kure yaho, yongeraho ko ingabo za leta zikiri mu mahugurwa ya gisirikare.

FDLR irahakana

Naho Laforge Bazeye, umuvugizi w'abarwanyi ba FDLR yahakanye ibyo baregwa byose ko ari ibinyoma byambaye ubusa, avuga ko batagenzura ikibuga cy'indege cya Changombe.

Ngo ntacyo bakimaza, n'iyo misoro ngo ntacyo bayimaza; yongeyeho ko ngo nubwo haba hari undi mutwe w'abarwanyi uhagenzura ngo abayozi baho babyitirira FDLR kugirango byumvikane ko bikomeye.

BBC yavuganye n'amasosiyete atandukanye afite indege zikorera muri ako karere, banga kugira icyo badutangariza ku kibaza cyo kumenya niba koko abarwanyi ba FDLR aribo bagenzura icyo kibuga cya Changombe.

Batubwiye ko icyo bemera aruko iyo bageze kuri buri kibuga bagira imisoro bakwa kandi bayitanga.

Ikibuga cya Changombe ni kimwe mu bibuga bibiri biri mu karere ka Shabunda nyuma y'ikibuga cya Nzovu.

Aka karere gafite ubuso bungana n'ibihugu bime, nta mihanda kagira kimwe n'utundi turere two mu gihugu cya RDC, ingendo zaho zikoreshwa indege gusa.