Abamagana Cessation Claude mu Rwanda

Cessation Clause k'u Rwanda
Image caption Cessation Clause k'u Rwanda

Ishyirahamwe rirengera agateka k'impunzi FAHAMU rikorera hano mu Bwongereza rimaze icyumweru rikusanya ibikumwe by'abantu bamagana ishyirwa mu ngiro rya Cessation Clause ku Rwanda.

Umuyobozi wa FAHAMU, Dr Barbara E.Harrell-Bond yabwiye BBC ko bamaze kubona ibigo 48 n'abantu ku giti cyabo bamaze gusinya iyo nyandiko, bose hamwe bakaba bamaze kuba 167.

FAHAMU iravuga ko nta mpinduka zihagije cyangwa zirambye zari zaboneka mu Rwanda ku buryo HCR yafata icyemezo cyo gushyiraho Cessation Clause kuri icyo gihugu kigifite impunzi zirenga ibihumbi 70 hanze.

Kuwa mbere w'icyumweru gitaha nibwo hateganije inama yo gufata icyemezo kuri icyo kibazo, iyo nama ikazabera i Geneve ku cyicaro gikuru cya HCR.