Icyuho kini mu ngengo y'imali y'Ubugereki

Ministri w'intebe w'Ubugereki George Papandreou Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Ministri w'intebe w'Ubugereki George Papandreou

Agaciro k'imigabane ku masoko yo mu Burayi kaguye cyane nyuma yaho leta y'Ubugereki itangarije ko ishobora kutazabasha gukora ibyo yiyemeje byose kugirango igabanye icyuho gikabije kiri mu ngengo y'imali yayo.

Leta y'Ubugereki yatangaje ko icyuho mu ngengo y'imali y'uyu mwaka kizagera kuri 8.5% z'amafaranga igihugu yose kinjiza.

Abategetsi b'icyo gihugu baravuga ko ari icyuho kingana na miliyari 2 z'amadolari.

Azaba ari makeya ugereranije n'icyuho cy'umwaka ushize cyari ku 10.5%. Leta y'Ubugereki ubundi isabwa n'umuryango w'ubumwe bw'uburayi n'ikigega mpuzamahanga ko icyuho cy'uyu mwaka cyagera kuri 7.6% by'amafaranga yose igihugu kinjiza.

Abagenzuzi b'ikigega mpuzamahanga k'imali, umuryango w'ubumwe bw'uburayi na banki nkuru y'uburayi bari mu murwa mukuru w'Ubugereki, Athens, aho barimo kureba niba Ubugereki bwujuje ibisabwa byose kugira ngo bushobore kuba bwahabwa indi nguzanyo yo kubugoboka.

Ubugereki bukeneye amafaranga abarirwa kuri miliyari 8 z'amaEuro kugirango butagera aho butabasha kwishyura imyenda burimo.

Ibi biramutse bibaye ku Bugereki byagira ingaruka mbi ku bindi bihugu bikoresha ifaranga rya Euro, kuri Banki nkuru y'Uburayi ndetse no ku bukungu bw'isi muri rusange.