Imfashanyo ya Croix Rouge muri Somalia

Inzara muri Somalia Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Inzara muri Somalia

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix Rouge watangiye igikorwa cyo gutanga imfashanyo y'ibiribwa ku bantu barenga miliyoni imwe bibasiwe n'inzara muri Somalia mu turere kugeza ubu twari twarabashije guhabwa imfashanyo nkeya cyane.

Iyo mfashanyo y'ibirirwa iragezwa kubo igenewe hakoreshejwe amakamyo ayivana ku nkombe akayigeza mu duce tugenzurwa n'intagondwa z'abayislamu bo mu mutwe wa Al Shababu.

Croix Rouge iravuga ko iki aricyo gikorwa gikomeye kurusha ibindi irimo ikora hirya no hino ku isi kandi ko cyabanjirijwe n'ibiganiro bitoroshye yagiranye n'umutwe wa Al Shababu.

Imbuto n'ifumbire nabyo bizatangwa kugirango abahinzi bagera ku bihumbi 250 babone aho bahera mu kongera gutangira ibikorwa byabo by'ubuhinzi.