Bishya mu mategeko ahana mu Rwanda

Guhindura amategeko ahana mu Rwanda
Image caption Guhindura amategeko ahana mu Rwanda

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko rishya ryemeza igitabo cy’amategeko ahana, zimwe mu ngingo zahinduwe zirimo ireba icyaha cyo gukuramo inda cyagabanyirijwe ibihano.

Itegeko rishya kandi ryemerera abafashwe ku ngufu gukuramo inda, igihe byabaviriyemo gusama.

Ingingo ihana icyaha cy’inkuru zikorwa n’abanyamakuru zinjira mu buzima bwite bw’umuntu nayo yahinduwe.

Itegeko rishya ryasubiwemo n’imitwe y’inteko zombi rigizwe n’ngingo 765 zatowe zose uko zakabaye.

Gukuramo inda ni imwe mu ngingo zahinduwe, n’ubwo imwe mu miryango itegamiye kuri leta yasabaga ko byakurwa mu mategeko ahana ibyaha, kiracyari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ariko ibihano byo byorohejwe, bikurwa ku gifungo cy’imyaka hagati ya 10 na 15 bijya hagati y’umwe n’itatu, hongerwamo n’izindi ngingo nshya.

Ukurikije itegeko rishya ryatowe, gukuramo inda bikorwa gusa ubishaka yeretse muganga impapuro z’urukiko zibyemeza.

Hari impungenge ko iyo nzira ishobora gufata igihe kirekire, ndetse rimwe na rimwe ikagora, ariko inteko ivuga ko izi mpungenge ngo izizi.

Ku itangazamakuru

Indi mu zindi ngingo z’ingenzi zashyizwe mu itegeko rihana ibyaha, ni ijyanye n’icyaha cyo kwinjira mu buzima bwite bw’umuntu hakoreshejwe itangazamakuru.

Iki cyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kigera ku mwaka umwe, ariko abanyamakuru ntibatinye kwerekana ko iyi ngingo ibangamye bityo ko ikeneye guhindurwa, inteko yabumvise.

Kugeza ubu abanyamakuru barenga batanu bamaze gukatirwa n’inkiko z’u Rwanda kuri iki cyaha.

Itegeko rishya ryatowe uyu munsi, ritegerejwe kujyanwa mu biro bya prezida wa repubulika akarishyiraho umukono mbere y’uko risohorwa mu igazeti ya leta.