Imirwano muri Yemeni yahitanye abantu 8

Perezida Ali Abdullah Saleh wa Yemeni Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Perezida Ali Abdullah Saleh wa Yemeni

Amakuru aturuka muri Yemeni aravuga ko byibura abantu 8 bishwe abandi 30 bagakomerekera mu mirwano ikarishye yabereye mu murwa mukuru wa Yemen, Sanaa hagati y'abasirikare bashyigikiye Perezida Ali Abdullah Saleh n'abigometse ku butegetsi bwe.

Abantu batatu bahitanywe n'igisasu cyaguye hafi y'urubuga ruri mu mujyi rwagati aho abigaragambya barwanya ubutegetsi bamaze amezi menshi bakambitse.

Abandi bantu baguye mu bitero byabereye mu burasirazuba no mu majyaruguru y'igihugu.

Muri ino minsi umwuka warushijeho kuba mubi muri Yemen mu gihe abigaragambya batangiye kwinjira mu duce tugenzurwa n'ingabo zishyigikiye ubutegetsi, kandi na Perezida Ali Abdullah Saleh agatangira gushinja imitwe y'intagondwa z'abayislamu kugerageza kumuvana ku butegetsi bakoresheje ingufu.