Amaherezo y'abahungu ba Col Gaddafi

Saif al islam Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Saif al islam

Abategetsi ba leta y'inzibacyuho baravuga ko umuhungu wa Col Gaddafi, Saif al -Islam yatawe muri yombi naho undi muhungu we witwa Mo'tassim we yishwe.

Minsitri w'itangazamakuru, Mahmoud Shammam aravuga ko Mo'tassim Gaddafi -wahoze ari umujyanama ushinzwe umutekano ku butegetsi bwa se yishwe igihe bamusanganaga na se mu mwobo.

Televiziyo ya Libya yerekanye amafoto yemeza koko ko Mo'tassim yapfuye.

Abategetsi b'inzibacyuho baravuga kandi ko Saif al- Islam -byakunzwe kuvugwa ko yari kuzasimbura se - yakomeretse kandi ngo atabwa muri yombi n'ingabo z'akanama k'igihugu k'inzibacyuho.

Ngo arwariye mu bitaro mu mujyi wa Zlitan.