Koloneri Gaddafi yashyinguwe

Imirambo ya Gaddafi na Mutassim Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Imirambo ya Gaddafi na Mutassim

Umurambo wa Koloneri Gaddafi washyinguwe ahantu hatazwi mu butayu bwa Libya.

Abategetsi b'akanama k'igihugu kayobora Libya, NTC, baravuga ko Gaddafi yashyinguwe mu rukerera.

Umurambo w'umuhungu we, Muatassim, washyinguwe iruhande rwe.

Umutegetsi wo mu mujyi wa Misrata yavuze ko abavandimwe bake n'abayobozi bari muri uwo muhango.

Imirambo ya Gaddafi n'umuhungu we yari mu bubiko bukonjesha ibintu mu mujyi wa Misraya aho abaturage bayisuye kugeza ejo.

Kugeza ubu haracyari urujijo ku ukuntu bishwe bamaze gufatwa mu cyumweru gishize.