Kaminuza ya Makerere yamuritse imodoka yahakorewe

Imdoka yakozwe na kaminuza ya Makerere
Image caption Imdoka yakozwe na kaminuza ya Makerere

Kaminuza ya Makerere i Kampala muri Uganda yamuritse imodoka yakozwe n'abanyeshuli bayo igendeshwa n'amashanyarazi.

Professor Tikodri Sunday Stephen, wayoboye itsinda ry'abanyeshuli 25 bayikoze, yavuze ko bakoze ubushakashatsi buhanitse mbere y'uko bibanda ku gukora iyi modoka, ku buryo bizafasha kubungabunga ibidukikije.

N'imodoka y’ibara ry'icyatsi kibisi ishobora gutwara abantu babiri.

Ikiyitandukanya n'izindi modoka zisanzwe n'uko idakoresha lisansi cyangwa mazutu kandi nta jwi ifite riva muri moteri.

Iyo modoka ikoresha batiri zishobora kugenda ibirometero 80 umuriro utarashiramo.

Ifite uburemere bungana na toni imwe kandi umuvuduko wayo ugera ku birometero 120 ku isaha.

Proffesor Venancious Baryamureba, umukuru wa kaminuza ya Makerere, yavuze ko Makerere imaze gutera imbere mu guhanga mu bintu bitandukanye, nko gukora imiti n'inkingo z'abantu n'amatungo.

Iyi modoka yiswe KIIRA EV, yitiriwe akarere kari hafi y'umujyi wa Kampala mu ntara ya Mukono, aho leta yahariye kubakamo inganda z'ubwoko butandukanye, KIIRA industrial park.