Ubwongereza n'Ubufaransa biramagana Israheli

Iyubakwa ry'amazu yo gutuzamo abayahudi Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Iyubakwa ry'amazu yo gutuzamo abayahudi

Ubwongereza n'Ubufaransa bwamaganye icyemezo cya Israheli cyo kwihutisha ubwubatsi bw'amazu yo gutuzamo abayahudi mu ntara y'abanyapalesitina ya Cisjordania.

Israheli yatangaje iyo gahunda ku wa mbere nyuma yaho ishami rya ONU rishinzwe ubumenyi n'umuco -UNESCO- ryemeye Palestine nk'umunyamuryango wuzuye.

Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza William Hague yatangaje ko icyo gikorwa cya Israheli kidakurikije amategeko, ko ari ubushotoranyi kandi ko ntacyo kimaze.

William Hague kandi yanenze icyemezo cya Israheli cyo kuba ifatiriye amafaranga yinjizwa n'imisoro y'abanyapalestina.