Sarkozy yise Netanyahu umubeshyi

Nicolas Sarkozy na Barack Obama Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Nicolas Sarkozy na Barack Obama

Perezida w'Ubufaransa Nicolas Sarkozy yise ministri w'intebe wa Israheli umubeshyi.

Ibyo ngo yabivuze igihe yaganiraga na perezida wa leta zunze ubumwe z'amerika Barack Obama ku itariki ya 3 za kuno kwezi mu nama y'abakuru b'ibihugu 20 bifite ubukungu bukomeye kurusha ibindi ku isi.

Dore ibyo Perezida Sarkozy yavuze kuri bwana Netanyahu: "Sinshobora kwongera kumureba, ni umubeshyi".

Perezida Obama aramusubiza ati: "Ushobora kuba umurambiwe ariko njyewe mpora mpanganye nawe buri munsi".

Icyo kiganiro nubwo cyari hagati y'aba perezida bombi gusa, hari abanyamakuru babashije kucyumviriza ariko nticyashyirwa ahagaragara kugeza uyu munsi.

Ibitangazamakuru byo muri Israheli ayo magambo byayasakaje cyane ariko leta y'icyo gihugu ntacyo yari yabivugaho.