George Papandreou yasezeye ku bagereki

Ministri w'intebe w'Ubugereki, George Papandreou
Image caption Ministri w'intebe w'Ubugereki, George Papandreou

Kugeza ubungubu izina ry'ugomba kuyobora leta nshya y'Ubugereki ntiryari ryamenyekana.

Hagati aho ministri w'intebe, George Papandreou, yavuze ijambo ryo gusezera ku baturage ariko ntiyavuga izina ry'ugomba kumusimbura.

Yavuze ko hagiye kujyaho leta y'ubumwe bw'igihugu igomba gushyira mu bikorwa ibisabwa Ubugereki kugirango bubone inkunga bwemerwe n'ibihugu byo mu Burayi mu kwezi gushize.

Iyo leta kandi ngo igomba gukora ibishoboka byose kugirango Ubugereki bugume mu muryango w'ubumwe bw'Uburayi.

Ijambo rya ministri w'intebe, George Papandreou, ije nyuma y'iminsi itatu y'ibiganiro bitagize icyo bigeraho hagati ya leta n'amashyaka atavuga rumwe nayo bigamije kumvikana ku bagomba kwinjira muri leta nshya.