Urubanza rwa Victoire Ingabire rwakomeje

Ingabire Victoire hamwe n'uwumwunganira Ian Edwards Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Ingabire Victoire hamwe n'uwumwunganira Ian Edwards

Mu Rwanda hakomeje urubanza rw’umunyapolitike Victoire Ingabire n’abasirikare bane baregwa hamwe nawe, uku kukaba ari ukwezi kwa kabiri kuva iburanisha mu mizi ritangiye.

Uyu munsi urukiko rukuru rwa Kigali rwumvise ibisubizo bya Lieutenant Colonel Nditurende Tharcisse, yabajijwe n'uruhande rwunganira Ingabire Victoire ku birego amushinja byo gukorana nawe mu mutwe wa FDLR.

Ni urutonde rw’ibibazo byanditse kandi byashyikirijwe urukiko mu minsi irindwi ishize.

Maitre Ian Edwards umwe muri babiri bunganira Ingabire Victoire avuga ko bigamije kumenya amakuru arambuye ku byo Nditurende Tharcisse yabwiye urukiko.

Lt Col Nditurende wamaze kwemera icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo ugamije gutera u Rwanda, avuga ko yakoranye na Ingabire Victoire kandi ko yateye inkunga y’amafaranga umutwe w’inyeshyamba za FDLR.

Nditurende avuga ko aya mafaranga, yacishijwe mu buryo bwa Western Union akagurwa amasasu n’imbunda, imyenda n’inkweto bya gisirikare ndetse n’ibyo kurya.

Me Ian Edwards yamubajije ingano yayo n’inshuro Ingabire Victoire yaba yarohereje aya mafaranga, Nditurende asubiza ko atibuka umubare wayo.

Nditurende wanyuzagamo agafashwa n’umwunganizi we mu mategeko, yabwiye urukiko ko kubera imibereho igoye y’ubunyeshyamba no guhora mu mirwano, atibuka buri kintu uko cyabaye mu ishyamba yarimo.

Avuga kandi ko yasabye Capiteni Karuta JMV bareganwa nawe muri uru rubanza, kujya i Kinshasa kubonana na Ingabire Victoire mu rwego rwo gukora icyo yise "contact physique”.

Gusa yemeza ko atigeze amusobanurira iby’imikoranire ye na madamu Ingabire.

Me Edwards yabwiye urukiko ko ibi bibazo bigamije kwerekana, nk’uko yabivuze mu magambo ye: “Ishusho y’umuntu uhagaze imbere y’urukiko ariko akaba atavugisha ukuri.”

Yavuze ko ibisobanuro bitangwa na Nditurende birimo kwivuguruza kandi ko nta bushake bwo kubwiza urukiko ukuri kubigaragaramo, asaba urukiko kutabiha agaciro.

Maitre Edwards yabwiye urukiko ko Ingabire Victoire atigeze abonana cyangwa ngo akorane na Nditurende n’undi wese mu basirikare bane bareganwa nawe.

Ariko ubushinjacyaha bwo buvuga ko kuba Nditurende abeshya cangwa atabeshya ari akazi k’urukiko kubyemeza.

Ni ibibazo bikurura impaka ndende hagati y’uruhande rw’abunganira Ingabire Victoire n’abashinjacyaha.