Urubanza rwa Ingabire Victoire rwakomeje

Ingabire Vicoire n'uwumwunganire Me Ian Edwars Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Ingabire Vicoire n'uwumwunganire Me Ian Edwars

Mu Rwanda hakomeje urubanza rw'umukuru w'ishyaka FDU-Inkingi Ingabire Victoire, mu rukiko rukuru rwa Kigali.

Uyu wabaye umunsi wa gatatu warangije itsinda ry'ibibazo 75 byahatwaga Col Nditurende Tharcisse, umwe mu basirikare bane bareganwa kandi bakavuga ko bakoranye na Ingabire Victorie mu bikorwa by'iterabwoba.

Abunganira Ingabire basabye urukiko kwima agaciro ibivugwa na Nditurende kuko ngo ashobora kuba yarahatiwe gushinja Ingabire.

Maitre Ian Edwards yabajije Lt Col Nditurende Tharcisse uburyo yari afunzwe n’imibereho ye y’aho yari afungiye, asubiza ko yari afashwe nk’imfungwa y’intambara.

Kuri Maitre Edwards, amakuru yo kumenya uburyo Nditurende yari afunzemo ngo yatuma urukiko rumenya niba atarigeze ahohoterwa ntakoreshe uburenganzira bwe, bityo agashyirwaho igitutu cyatumye yemera ibyo arega Ingabire Victoire mu rukiko.

Uruhande rw’ubushinjacyaha rwo rwavuze ko niba Maitre Edwards afite ukundi abona cyangwa yumva ko Nditurende yafashwe nabi, agomba kugaragariza urukiko ibimenyetso ashingiraho mbere yo kubaza ibibazo bye kuri iyi ngingo.

Nditurende yavuze ko yabajijwe n’inzego z’umutekano, inshuro nibura zigeze kuri eshatu.

Ariko Maitre Edwards avuga ko atazi ibyo yabajijwe cyangwa yasubije kuko ngo nta nyandiko igaragara biriho.

Maitre Edwards na mugenzi we Gatera Gashabana, babwiye urukiko ko kuba Nditurende yarafashwe amezi arenga arindwi mu buryo bavuze ko budakurikije amategeko, akajyanwa gufungirwa mu kigo cya gisirikare, kandi akabazwa mu buryo bw’ibanga n’inzego z’umutekano, ibi byatuma ibyo Nditurende avuga bikemangwa.

Nditurende yatangaje ko mu ibazwa rye atigeze afashwa n’umwunganizi mu mategeko kandi ngo nta hantu hagaragara yasinyiye inyandiko mvugo ye.

Kuri Maitre Edwards ibi bikaba byaba impamvu zituma akeka ko Nditurende yashinje madamu Ingabire kubera ibyo yaba yarasezeranyijwe.

Ngo birimo kuba yahabwa igihano kigufi no kumworohereza ubuzima.

Urukiko kandi rwatangiye igice cya mbere cyo kubaza major Vital Uwumuremyi nawe ureganwa na Ingabire Victoire.

Vital Uwumuremyi avuga ko yafashwe ku itariki ya 14 z'ukw'icumi 2010.

Maitre Edwards yamubajije uburyo yafashwemo avuga ko yafashwe ubwo yageragezaga kwambuka umupaka ku Gisenyi ngo asubire muri Congo.

Vital Uwumuremyi yavuze ko mbere y’ifatwa rye yabaga mu Rwanda, ngo yabonye urupapuro rw’inzira rwa passeport arwohererejwe n’inshuti ze zabaga i Goma.

Gusa Maitre Gashabana wunganira Ingabire, yabwiye urukiko ko amakuru ari mu rupapuro rwe rw’inzira (passeport) yerekana ko Vital Uwumuremyi yahawe passeport yo kujya i Kigali, bitandukanye n’uko we abivuga.

Bityo akavuga ko ngo ibi bigaragaramo kwivuguruza ndetse ko byafatwa nk’uburyo bw’amatakirangoyi.

Ikindi cyagaragaye gishya ni ibimenyetso ubushinjacyaha bwasabye bigomba kuva mu gihugu cy’Ubuholandi byamaze kubushyikirizwa.

Nta gihe cyatangajwe bizashyikiririzwa urukiko, kuko ubushinjacyaha buvuga ko bikubiye mu nyandiko y’impapuro zirenga 500 kandi ¾ byayo bikaba byanditse mu giholandi kigomba guhindurwa muri rumwe mu ndimi zemewe mu Rwanda.