HRW: U Burundi buhohotera abanyamakuru

HRW irasaba u Burundi kudahohotera abanyamakuru
Image caption HRW irasaba u Burundi kudahohotera abanyamakuru

Icyegeranyo cya Human Rights Watch kiravuga ko mu byumweru bishize abanyamakuru bagiye bahamagarwa n'abashinzwe ubushinja cyaha babaza ibijyana n'amakuru y'ibikorwa bihohotera ikiremwamuntu bikorwa n'abashinzwe inzego za leta.

Human Rights Watch irashyira mu majwi abategetsi bakuru ba leta barimo baministiri batatu bateye ubwoba abanhyamakuru babamenyesha ko bashobora kuregwa kubera ibyaba byo gushishikariza abanyagihugu kugumuka cyangwa kwangana.

Uwo muryango uravuga ko iryo terabwoba ryagaragaye cyane nyuma y'icyemezo cyafashwe nyuma y'ubwicanyi bwa Gatumba ubwo leta yashyiragaho itegeko ribuza abanyamakuru kugira icyo bavuga mu minsi 30 y'ieperereza kuri ubwo bwicanyi bwa Gatumba.

Human Rights Watch iravuga ko hari abayobozi b'amaradiyo cyangwa abanyamakuru bahamagawe n'ubushinnjicya bubabaza ku makuru bahitishije. Human Rights iravuga ko ibyo bikorwa bighamije kotsa igitutu cyangwa gutera ubwoba abanyanmakuru kugira ngo bahindure umurongo bagenderaho mu kazi kabo.

Human Rights iratanga urugero rw'umunyamakuru wa radio RPA wafashwe inshuro munani mu gihe cy'amezi ane.

Leta y'u Burundi ariko yahakanye ibyo birego ivuga ko abanyamakuru batagomba kwishyira hejuru y'amategeko.

Umuvugizi wa leta y'u Burundi Philippe Nzobonariba yabwiye BBC Gahuzamiryango ko abanyamakuru batagomba kwivanga mu bucamanza ngo babutobere.