Urubanza rwa Ingabire Victoire rurakomeje i Kigali

Ingabire Vicotire
Image caption Ingabire Vicotire

Urukiko rukuru mu Rwanda rwongeye kuburanisha urubanza rwa Victoire Ingabire, uregwa ibyaha birimo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Genocide.

Uyu munsi wari wahariwe ukwisobanura ku byaha by’ingengabitekerezo ndetse no kwamamaza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi.

Umunyamategeko Gatera Gashabana wihariye igice kinini cy’uyu munsi yasobanuye ko Ingabire ukurikiranywe atari umuntu usanzwe ko ari umunyapolitiki.

Kuri we ngo bimwe mu byo akurikiranyweho bigomba gufatwa mu ihame rusange ry'uburenganzira bwo kugira icyo umuntu avuga kandi ntabizire kabone n’iyo cyaba kinenga ibikorwa n’ubutegetsi.

Aha ni nk’aho ubushinjacyaha burega ingabire kwemeza ko mu Rwanda habayeho Genocide ebyiri.

Me Gashabana avuga ko ibyavuzwe n’uyu mutegarugori ari ibitekerezo bye yemera kandi yakomeje no kugaragariza aho abishingira.

Kuri we ngo ibi ntibigomba gufatwa nk’icyaha mu gihe u Rwanda rwemera ihame mpuzamahanga ryo kutaziza umuntu ibitekerezo bye cyane cyane ko uyu we ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Uyu munyamategeko kandi yanavuze ku kirego cyo gukwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi.

Rumwe mu rugero ni nk’aho Ingabire avuga ko ubutegetsi yita ubw’igitugu bwaburijemo iyubahirizwa ry’amasezerano ya Arusha.

Aha na ho Gashabana yavuze ko ibitekerezo by’umuntu yemera bitagomba kwitiranywa n’ibihuha.

Kuri we ngo kuba Ingabire yemerera urukiko ibyo yavuze ndetse bimwe akagaragaza aho yabikuye ngo ni uko ari ibintu yemera kandi adatinya guhagararaho.

Ibi rero ngo bitandukanye n’ibihuha kuko byo bitagira isoko kandi rimwe na rimwe bikavugwa rwihishwa.

Nyamara hari aho umucamanza yibaza icyatuma Ingabire ataregwa gukwiza ibihuha mu gihe ibyo yavuze atabihagazeho ahubwo akavuga ko yabwiwe cyangwa se ko yabisomye mu byegeranyo.

Umwunganira mu mategeko we asanga kuba Ingabire atari mu Rwanda bitamubuzaga kumenya ibibera mu gihugu cyangwa se kuba yagira icyo abivugaho nk’umunyapolitiki kuko hari abavandimwe be kandi hakabaho n’uburyo bwinshi bw’itumanaho.

Mbere yo gusoza iburanisha ry’uyu munsi urukiko rwavuze ko hariho amahugurwa y’abacamanza azatangira ejo bityo urubanza rukaba rwabaye rusubitswe kugeza ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.