Amakimbirane hagati ya Sudani zombi

Perezida wa Sudani yepfo Salva Kiir Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Perezida wa Sudani yepfo Salva Kiir

Leta ya Sudani yepfo iravuga ko igisirikare cyayo cyakozanyijeho n'igisirikare cya Republika ya Sudani ishinja kuba barinjiye ku butaka bwa Sudani yepfo mu mpera z'icyumweru gishize.

Leta ya Sudani yepfo irasaba akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kugira ngo icyo kabikoraho kugirango icyo yise ubushotoranyi kirangire.

Umuvugizi w'igisirikare cya Sudani yepfo, Philip Aguer yabwiye BBC ko ingabo za Sudani ya ruguru zakoresheje ibitwaro birasa kure zitera muri sudani yepfo bituma abantu byibura ibihumbi bitanu bava mu byabo.

Yavuze ko ibyo Sudani yepfo idashobora kubyihanganira.